Ubuntu bw'Imana 105 Gushimisha – Papi Clever & Dorcas – Video lyrics (2020)
#PAPI_CLEVER
#MORNING_WORSHIP
#INDIRIMBO_ZO_MU_GITABO
105: Ubuntu bw’ Imana
Indirimbo zo Gushimisha
1Ubuntu bw’ Imana—Butangaje Ni bwo bwankuyeho—Imigozi.Byavuye se kuki ? Byavuye ku gushaka Kw’Imana yonyine—Yambohoye.
2Ni Yesu wenyine—Wantoreye Guhirwa mw’ ijuru—Mu bwami bwe. Mwese nimumenye Yuk’Umukiza wacu Ajy’asanganira—Abaz’ i We.
3S’ uko nari mwiza—Haba na mba ! N’ ubuntu bwa Yesu— Yangiriye.Yarambabarijwe Kuri wa Musaraba Ndetse yabambanyw —N’abambuzi.
4Kand’ iyo nibutse—Ibya Yesu, Uko yagiriwe—Bamubamba,Binyibuts’ ibyaha ; We nta kibi yakoze; Ni jyewe yazize :—N’ Umukiza !
5Ub’ icyo nifuza —N’ukuguma Mu Mukiza wanjye,—Mwihishemo. Ni We ngabo yacu Ihor’ idukingira Imyambi wa Mubi—Aturasa.
6Non’ Icyo ngusabye,—Mwami Yesu : Ingeso wa Mubi —Yanyanduje Zashaka
kubyuka, Zirimbur’ uzice pe, Mpore nihariwe—N’ibya Yesu.
7None, maso yanjye,—Na we matwi, Nawe munwa wanjye,—Mubiri we !Mwese, mushimishe Uwankuye mu ngoyi. Ibyaremwe byose,—Tumushime
ubuntu