UMUNTU WABABARIWE BY'ITEKA ABAHO ATE? | MBESE DUKOMEZE DUKORE IBYAHA NGO UBUNTU BUSAGE? NTIBIKABEHO
Urwo rupfu yapfuye yarupfuye rimwe risa ku bw’ibyaha, ariko ubwo ariho, ariho ku bw’Imana.Abe ari ko namwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu.Noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira.Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa, ahubwo mwitange mwihe Imana nk’abazuke, n’ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka.Ibyaha ntibikabategeke kuko mudatwarwa n’amategeko, ahubwo mutwarwa n’ubuntu.Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa, ahubwo mwitange mwihe Imana nk’abazuke, n’ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka.Ibyaha ntibikabategeke kuko mudatwarwa n’amategeko, ahubwo mutwarwa n’ubuntu. Nuko tugire dute? Mbese dukore ibyaha kuko tudatwarwa n’amategeko, ahubwo dutwarwa n’ubuntu? Ntibikabeho! Ntimuzi yuko uwo mwihaye kuba imbata zo kumwumvira, muri imbata z’uwo mwumvira uwo, imbata z’ibyaha bizana urupfu, cyangwa izo kumvira Imana kuzana gukiranuka?Ariko noneho ubwo mwabatuwe ku byaha mukaba imbata z’Imana, mwifitiye imbuto zanyu ari zo kwezwa kandi amaherezo yanyu ni ubugingo buhoraho,kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.(ABAROMA6:10-13,15-17,22-23 ) Imana yaraduhamagaye iduhaha umurimo wo kuyunga n’abandi niyo mpamvu iteka twifuzako ukuri kw’ijambo ry’Imana kujya ahagaragara NAMWE MUZAMENYA UKURI ,NIMUMENYA UKURI KUZABABATURA.
Hari igitekerezo cg inyunganizi waba ufite watwandikira kuri email:igihecyubuntu@gmail.com cg ukaduhamagara kuri nimero zikurikira :(+250) 785462584/ (+250) 0788247247)
ubuntu